Arikiyepiskopi wa Kigali akaba na Perezida w’Inama y’Abepisikopi Gatolika mu Rwanda, Karidinali Kambanda Antoine, yagaragaje ko ahangayikishijwe n’uburyo abayoboke babo bari kugabanyuka cyane.
Kuri uyu wa 7 Gicurasi 2023 ubwo yagezaga ubutumwa ku bitabiriye misa muri Paruwasi Gatolika ya Saint Michel, Karidinali Kambanda yabwiye abakirisitu ko umubare wabo mu Rwanda ugeze kuri 39.9%, kandi barigeze kuba 68%, ashingiye ku ibarura rusange ry’abaturage ryakozwe mu mwaka ushize.
Yagize ati: “Ibarura ryakozwe ryatugaragarije ko abakirisitu gatolika bagenda bamanuka. Tugeze kuri 39.9%. Ubundi twari muri 68, 62%, 48%, none ubu ngubu tugeze kuri 39.9%. Biterwa n’iki? Igisubizo tuzagisanga muri za ngo zacu.”
Karidinali Kambanda yavuze ko muri Kiliziya Gatolika harimo gahunda y’uko abasaseridoti bazajya basura ingo zigize imiryangoremezo, kugira ngo bamenye uko abakirisitu babayeho, abakeneye ubufasha mu buryo burimo ubw’umwuka bafashwe kugarukira Imana.
Kuri uru ruzinduko abasaseridoti bazajya bagira, Karidinali Kambanda yagize ati: “Ni ho rero tumenyera ba bana barangaranywe, badafite amasakaramentu, ba bandi baducika bashakisha aho basengera, bashakisha Imana, bakaba bararangaranywe kugira ngo tubafashe, bagane inzira y’umukiro, bakire Yezu Kirisitu, bahabwe amasakaramentu.”
Karidinali Kambanda yagaragaje ko ari ikibazo kuba Kiliziya Gatolika idashobora kumenya umubare ufatika w’abantu basengera mu rusengero rumwe. Kuri we, kumenya uyu mubare byabafasha kumenya aho bashingira bagarura abatagisenga no gukomeza abakirimo.
Kiliziya ifite intego yo kuzaba yarasheje umuhigo wo gusura ingo zose mu mwaka w’2025 ubwo hazaba hizihizwa igihe Yezu amaze avutse. Icyakoze, amaparuwasi azaba atarabigeraho, azongezwa igihe kugeza mu 2026 ubwo hazaba hizihizwa imyaka 50 ishize Arikidiyosezi ya Kigali izaba imaze ishinzwe.




2 Responses
Kiliziya mu Rwanda ihangayikishijwe n’uburyo abayoboke bayo bari kuyivamo
Ubundi bitewe nuburyo kiliziya yajemo nuburyo yakomeje kuba umuzigo kubanyarwanda ntg yagakwiye igifite na 1% byabakiristo, byageze muri 1994 kiliziya yigaragaje yose doreko namacakubiri ariyo yayatangije munyandiko zana musenyeri babo cyane cyane abasenyeri bi kabgayi
Kiliziya irasigwa n’iterambere kandi abajene ntibayiyumvamo kuko nta muziki ikubita mu misa, kwigira amasakramentu biratinda n’amabwiriza menshi kuva mu muryangoremezo. Kandi abaturage b’u Rwanda 70% ni abana n’urubyiruko. Kiliziya nisuzume ikibitera maze ishyireho ingamba. Sinon, Gitwaza arabajyana rwose!!!