img_20241020_173949__1000_x_600_pixel_.jpg

Kirehe: Inkuba yishe umuturage n’amatungo yari mu rwuri

Mu masaha ya Saa Saba n’igice kuri iki cyumweru tariki ya 20 Ukwakira 2024,mu mudugudu wa Remera Akagari ka Nyarutunga , Umurenge wa Nyurubuye,inkuba yishe umuturage wari mu rugo ndetse yica n’inka 8 n’intama 15 zari mu rwuri.

Amakuru BWIZA yahawe n’abaturage batuye mu Murenge wa Nyurubuye avuga ko umugore witwa Murekatete Solange ufite imyaka 24 yakubiswe n’inkuba agahita apfa ubwo hakubaga imvura nyinshi yaguye muri uwo Murenge mu masaha ya saa Saba.

Inkuba kandi yakubise inka 8 n’intama 15 z’umworozi witwa Sindikubwabo Evariste zari ziragiwe mu rwuri zirapfa .

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno,yemereye BWIZA aya makuru ko ari impamo,

Ati: “Mu kagari ka Nyarutunga mu Murenge wa Nyurubuye ,inkuba yakubise umuturage , yanakubise amatungo , inka n’intama byari mu ifamu y’umuturage . Ubu inzego zibishinzwe zirimo gukora ubutabazi .”

Meya rangira yakomeje agira inama abaturage muri iki gihe cy’imvura y’umuhindo,

ati:” Mu bihe nk’ibi ,turasaba abaturage kujya birinda kugama ahantu nko munsi y’ibiti ndetse amatungo bakajya bayashyira mu biraro kuko mu bihe nk’ibi inkuba zishobora kwica amatungo yabo mu gihe zasanga ziri mu mafamu .”

Amakuru BWIZA ikura mu baturage batuye mu murenge wa Nyurubuye ni uko muri uyu Murenge haguye imvura nyinshi ku gicamunsi cyo kuri iki cyumweru.

img_20241020_173949__1000_x_600_pixel_.jpg
img_20241020_173914__1000_x_600_pixel_.jpg
img_20241020_173759__1000_x_600_pixel_.jpg

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

3 Responses

  1. Kirehe: Inkuba yishe umuturage n’amatungo yari mu rwuri
    Owabazi NIYONKURU Chadrack yamubwirak mukyeney.ambipekur 0704656942

Leave a Reply to Tumusiime Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *