GjhlokuWsAAZmh2

Leta y’u Rwanda yihanganishije ababuze ababo mu mpanuka

Guverinoma y’u Rwanda yihanganishije imiryango yabuze ababo mu mpanuka ya bisi yabereye mu Murenge wa Rusiga, Akarere ka Rulindo, igahitana abantu 20 abandi bagakomereka.

Iyi mpanuka yabaye ku wa Kabiri tariki 11 Gashyantare 2025, ubwo bisi ya sosiyete International Express yavaga i Kigali yerekeza i Musanze yarenze umuhanda ikagwa mu manga ya metero 800.

Mu itangazo Guverinoma yasohoye, yavuze ko abakomeretse bahise bajyanwa ku bitaro bitandukanye aho bari kwitabwaho n’abaganga.

Yatangaje ko izatanga ubufasha bukenewe ku miryango yabuze ababo no ku bakomerekeye muri iyi mpanuka.

Yasabye abatwara ibinyabiziga kubahiriza amategeko y’umuhanda kugira ngo hirindwe impanuka.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface, yatangaje ko icyateye impanuka kitaramenyekana, ariko iperereza rikomeje.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Imana ikomeze imiryango yabuze ababo. gusa icyambere ndabona byari umuvuduko ariko igihe Imana igushaka ntabwo warenzaho n’itsiyerce. Imana yakire mu bayo ababuriyemo ubuzima. Duhore twiteguye.Dushimire gouvernement yacu yemeye gutanga ubufasha.

  2. nubwo impanuka idateguza, urabona ko yari ifite imbaraga n’ibiti byarimbutse. mbese hari umuvuduko. hongerwe ubuso bw”ahaterwa ibiti mu nkengero z’umuhanda aho bitemerewe kuba byasarurwa. ikindi abashoferi batwara abagenzi bajye bakora inama kenshi bibutswe ko bafite amagara y’abantu mu ntoki. hari abagenda ukagira ngo ni imizigo bafite.

Leave a Reply to Anaclet Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *