Umuhanzikazi w’umunya-Nigeria, Tems yatangaje ko ahagaritse igitaramo cye cyari kubera i Kigali ku wa 22 Werurwe 2025, avuga ko byatewe n’amakimbirane ari hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) nyuma y’uko M23 ifashe umujyi wa Goma.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga X ku wa 30 Mutarama 2025, Tems yavuze ko atari azi neza uko ibintu bihagaze hagati y’ibihugu byombi ubwo yatangazaga igitaramo cye.
Yagize ati: “Sinigeze nifuza kugaragara nk’utita ku bibera ku Isi. Ndasaba imbabazi niba byafashwe gutyo. Muri make, nta makuru nari mfite ku biri kuba.”
Gusa, icyemezo cye cyateje impaka, kuko ibibazo hagati ya RDC n’u Rwanda bimaze igihe, nyamara abahanzi benshi bo mu mahanga, barimo n’abo muri Nigeria, bakomeje gukorera ibitaramo mu Rwanda nta kibazo.
Hari abakeka ko igitaramo cye cyahagaritswe kubera ubuke bw’abari bamaze kugura amatike, aho abagera kuri 270 gusa ari bo bari bayamaze kubona, mu gihe BK Arena yakiriramo abantu barenga ibihumbi 10.
Tems umaze iminsi akora ibitaramo byo kumurika album ye Born in the Wild, ateganya gukomereza muri Afurika y’Epfo, Nigeria, Ghana na Kenya.





One Response
narorere abantu bareba inyungu zabo aho kureba inyungu zabantu barengana babuzwa uburenganzira bwabo, ubwenegihugu cyabo, ubwoko bwabo, nawe yarangiza ngo yahagaritse igitaramo, ndumva manipulation ntaho itageze,