Screenshot_20251028-175433~2

Minisiteri ya Siporo igiye gufasha umwana ufite ubumuga wagaragaye akina umupira

Mu Karere ka Gatsibo, amashusho y’umwana w’umunyeshuri ufite ubumuga arimo gukina umupira w’amaguru hamwe n’abandi bana kuri GS Kiramuruzi yakomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, ashimisha benshi kandi akora ku mitima ya benshi.

Uyu mwana, nubwo afite ubumuga bw’ukuguru n’ukuboko, yagaragaye yishimye kandi afite ishyaka rikomeye mu gukina umupira, ibintu byatumye benshi bamufata nk’intwari yerekanye ko ubumuga atari inkomyi mu bikorwa bya siporo.

Nyuma y’uko ayo mashusho amaze gukwirakwira, Minisiteri ya Siporo yahise itangaza ko igiye gufatanya n’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru w’Abafite Ubumuga (RAFA) ndetse n’Akarere ka Gatsibo, kugira ngo uwo mwana ahabwe ubufasha bukenewe, harimo ibikoresho bya siporo bimufasha gukina neza no gukomeza guteza imbere impano imurimo.

Abantu batandukanye barimo n’abakoresha imbuga nkoranyambaga bashimiye Minisiteri ya Siporo ku gikorwa cyayo cyo gushyigikira uyu mwana, bavuga ko ari urugero rwiza rwo kugaragaza ko ubumwe n’ubufatanye mu gufasha abafite ubumuga bishobora guhindura ubuzima bwabo.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Ubundi ntimwagombye gufasha aruko mubonye amashusho. Ese aho uwo mwana atuye nta buyibozi buhaba, nta NCPD ku buryo yakabaye yarakorewe ubuvugizi mbere? Ese uwo ko yagize amahirwe akagaragara mu mashusho, ntiwasanga hari abandi bari mu byaro badafite n’uwabageraho ngo abavuganire?
    Numva ahubwo rikwiye kuba isomo hagakurikiranwa niba nta bandi bahari badafite uwabavugira ngo bafashwe.

Leave a Reply to Mutumwa Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *