20251224_113905_copy_1000x666

Minisitiri Bizimana yutse inabi umudipolomate waburiye Ndayishimiye ku bubi bw’intambara y’u Burundi n’u Rwanda akomeje kwifuza

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi, Edouard Bizimana, yutse inabi umuturage w’u Burundi akanaba umudipolomate uheruka kwandikira Perezida Evariste Ndayishimiye amumenyesha ububi bw’intambara akomeje kwifuza hagati y’igihugu cye n’u Rwanda.

Perezida Evariste Ndayishimiye n’abantu ba hafi ye bamaze igihe batangaza amagambo gashozantambara ku Rwanda, nyuma y’uko u Burundi bumaze igihe butakaje abasirikare benshi mu ntambara yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Aya magambo yibasira u Rwanda no kwikomanga ku gatuza yiyongereye mu minsi ishize, ubwo umutwe wa AFC/M23 wigaruriraga Umujyi wa Uvira utsinze ingabo zirimo iz’u Burundi.

Amakuru avuga ko nyuma y’iyo mirwano u Burundi bwohereje abasirikare benshi ku mipaka ibuhuza n’u Rwanda, ndetse bakaba bafite itegeko ryo gutangiza intambara ku Rwanda.

Ubwoba bw’intambara ikomeje gututumba ni bwo bwatumye Ngendahayo Jean Marie wigeze kuba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi yandikira ibaruwa ifunguye Perezida Evariste Ndayishimiye, amumenyesha ko intambara akomeje kwifuza itari ikwiye.

Yabwiye Ndayishimiye ko umuntu afata icyemezo cyo kujya mu ntambara ari uko izindi nzira zose zishoboka zirimo ibiganiro zananiranye.

Ati: “Umuntu yemera kugera ku cyemezo gikomeye nk’icyo cyo gufata intwaro ari uko amaze kunanirwa n’ingufu zose zishoboka zo gushaka inzira y’bkiganiro n’umubangamiye cyangwa umwanzi we.”

Yakomeje agira ati: “Mu by’ukuri, intwaro ntizigira umuti w’ikibazo. Zifashishwa gusa iyo umuntu abihatiwe, yinangiye cyangwa ubupfapfa bw’uri imbere we wemera adashidikanya ko urugamba ruzamugeza ku ntsinzi yihuse kandi idahenze. Iyo ntsinzi ikumvikana nk’igifungo ku watsinzwe, no gusenya burundu isi ye kugira ngo isimbuzwe indi miyoborere iyobowe n’uwatsinze.”

Ngendahayo yabwiye Ndayishimiye ko ibyangirika mu ntambara biba biba byinshi ku mpande zombi, ku rugero rutagereranywa, ikindi ibikomere bitagaragara biterwa na yo akenshi bikaba bigorana kubyomora, ikindi bikaba bibabaza cyane kandi bikanduza n’ibihe bizakurikiraho.

Uyu mudipolomate kandi yagaragaje impungenge z’uko mu gihe u Burundi n’u Rwanda byaba bigiye mu ntambara haba amarorerwa ajya kungama n’ayo mu gihe cy’intambara ebyiri z’Isi, ahanini bitewe n’imiterere y’ibi bihugu byombi.

Ati: “Birandenze gutekereza ku isenyuka rikomeye ryabaho mu gihe haba habaye intambara hagati y’igihugu cyacu n’u Rwanda duturanye. Intambara z’imbere mu bihugu byacu mu kinyejana gishize ziraduha urugero rw’imibabaro abaturage bacu bashobora guhura na yo. Dufite abaturage benshi ku buso buto; kandi imiterere y’igihugu cyacu itandukanye cyane n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”

“Mu gihe ejo ingabo zacu n’urubyiruko rwacu byahura mu mirwano, byaba ari amarorerwa atarigeze abaho, keretse ayabaye mu ntambara ebyiri z’isi yose.”

Ngendahayo yavuze ko ubushobozi ingabo z’u Burundi zifite n’ubw’iz’u Rwanda rufite butuma haramutse habaye intambara habaho ibyago bitavugwa.

Yunzemo ko “ikizwi neza ni uko uwatsinda n’uwatsindwa bose baba batsinzwe mu mitekerereze, mu bukungu no mu muco”, ndetse ibyo bikaba byazagira ingaruka ku bisekuruza bizaza.

Uyu mudipolomate yabwiye Ndayishimiye ko mu gihe yahitamo inzira y’ibiganiro, yayobokwa n’abaturage benshi ndetse bakamubonamo umurage w’igikomangoma Louis Rwagasore ndetse na Melchior Ndadaye.

Minisitiri Edouard Bizimana akomoza ku baruwa y’uriya muturage, yamwutse inabi agaragaza ko bibabaje cyane kuba yafashe umwanya wo kuvuga ku bibazo biri hagati y’u Burundi n’u Rwanda.

Ati: “Hari ubwo ibihe by’ibibazo bikangura abapfuye, nk’uko hari uwabivuze. Jean-Marie Ngendahayo azi neza inkomoko y’ibihe biri hagati y’u Burundi n’u Rwanda, kandi azi n’uwabiteje. Ese yaba yarandikiye Kagame ibaruwa imeze ityo? Uko yafashe umwanya abivugaho ni ikintu kibabaje cyane.”

Uyu mugabo mu bundi butumwa yavuze ko kuba Ngendahayo yandikiye Ndayishimiye ibaruwa ifunguye bitavuze ko atekereza neza cyangwa ngo abe ari umuntu ureba kure.

Ati: “Gukoresha inyandiko z’ibarwa ifunguye ni umuco w’abaharanira impinduka mu buryo bw’igitutu, si uw’abantu batekereza neza kandi bafite ubwitonzi. Abarundi babivuga neza bati: ‘Iyo [ubwenge] buba ubwumwe bwari ikindi’. Jean-Marie azi neza ibyo akora n’icyo ashaka kugeraho; ntihagire muntu ushukwa cyangwa ubeshywa ngo agwe mu mutego w’imvugo zipfuye.”

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. Nagende ater none uyo mushikiranganji yiganziwe n’inzigo y’amacakubiri ashingiye ku bwoko. Naho ndi umurundi, sindi igicucu co kwita ku muriro ndawubona. Kuva 1990, RPF yaje yiteguriye kubaho, kk izi ko abansi b’abahutu bahize ngo bamare abatutsi, mbega barapfa iki ko ivyo ari umuzungu yabizanye, kandi tuzi ko kuva kera bahana abageni. Leta y’uburundi ikwiye kujamwo abantu b’ubwenge biyumvira ineza y’igihugu atari iy’umugambwe. Uwushaka kuja mu ntambara n’urwanda, ni uwananiwe gutegeka i gihugu kiri muri bikene ariko aguma acuruza indoto ngo abantu bibeshe ngo bazotera imbere, haho rieeeeeennn

Leave a Reply to Jean Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *