Muri biro bya Minisitiri w’Ubutabera wa RDC habonetse amarozi

Minisitiri w’Ubutabera wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Constant Mutamba, yatangaje ko hari amarozi yagaragaye mu biro bye.

Minisitiri Mutamba mu itangazo yasohoye yavuze ko amarozi yagaragaye mu biro bye agizwe n’amafu y’umweru yagaragaye anyanyagiye ku meza, intebe, keyboards za mudasobwa, ku itapi ndetse no mu nyandiko.

Yavuze kandi ko bikekwa ko hari andi marozi akoze mu bisukika yasutswe muri firigo yo muri Minisiteri, mu gihe andi marozi afite impumuro ityaye yasutswe mu bwiherero bwo mu biro bye.

Iby’aya marozi byatangajwe nyuma y’uko hari bamwe mu bagize Guverinoma ya RDC bapimwe bagasanga barozwe, nyuma yo kugera mu biro bya Minisitiri w’Ubutabera.

Kugeza ubu ntiharamenyekana uwateze ayo marozi mu biro bya Minisitiri Mutamba.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. Muri biro bya Minisitiri w’Ubutabera wa RDC habonetse amarozi
    Hhhhhhhhhhhh DRC irasekeje kweli kweli!,erega ubundi nimwe muzirangiza

Leave a Reply to Evariste Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *