Gqbu48-XMAAapd0

Muri tiliyari 7 Frw z’ingengo y’imari ya 2025/2026 agera kuri tiliyari 4,1 azava mu gihugu

Minisitiri w’imari, Yusuf Murangwa, kuri uyu wa Kane yagejeje ku Inteko Ishinga Amategeko Imitwe yombi imbanzirizamushinga y’itegeko rigena Ingengo y’Imari ya Leta y’umwaka wa 2025/2026 aho yavuze ko Amafaranga ateganyijwe mu ngengo y’imari ya 2025/2026 azagera kuri Miliyari 7,032.5 z’amafaranga y’u Rwanda, akaba aziyongeraho agera kuri Miliyari 1,216.1 ugereranyije na Miliyari 5,816.4 ari mu ngengo y’imari ivuguruye y’uyu mwaka wa 2024/2025.

Iri zamuka rizaterwa ahanini no kwihutisha imirimo yo kubaka Ikibuga cy’indege Mpuzamahanga gishya cya Kigali, kwagura ibikorwa bya Rwandair, ndetse n’amavugurura yakozwe ajyanye n’ubwiteganyirize bw’abakozi nk’uko minisitiri w’imari yabwiye abadepite n’abasenateri.

Yakomeje agira ati: “Amafaranga akomoka imbere mu gihugu azagera kuri Miliyari 4,105.2 z’amafaranga y’u Rwanda. Inkunga z’amahanga ziteganyijwe kugera kuri Miliyari 585.2 z’amafaranga y’u Rwanda; naho inguzanyo z’amahanga zikazagera kuri Miliyari 2,151.9 z’amafaranga y’u Rwanda”.

Ku bijyanye n’uburyo amafaranga azakoreshwa mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2025/2026, Minisitiri Murangwa avuga ko amafaranga ateganyijwe gukoreshwa mu ngengo y’imari isanzwe azagera kuri Miliyari 4,395.1 z’amafaranga y’u Rwanda. Amafaranga azakoreshwa mu mishinga y’iterambere no mu ishoramari rya Leta azagera kuri Miliyari 2,637.4 z’amafaranga y’u Rwanda.

 

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

Leave a Reply to Ben Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *