Musanze: Umuturage wasenyewe n’umuyobozi akomeje gusiragizwa

Nyirasafari Joselyne utuye mu mudugudu wa Kiruhura, akagari ka Bikara mu murenge wa Nkotsi w’akarere ka Musanze arasaba inzego zibishinzwe kumurenganura, nyuma y’aho umukozi ushinzwe ubicungire y’ubutaka, Uwinema Clémentine wayoboye igikorwa cyo kumusenyera inzu yanze kubahiriza ibwiriza rya Guverineri w’intara ryo kumwubakira.

Uyu muturage yasenyewe tariki ya 5 Kanama 2022, ubwo Uwinema ari kumwe n’abadaso 2 (DASSO ) berekeje ku nyubako ya Nyirasafari yari imaze icyumweru isakawe, bakayisenya ibikuta byayo bahereye mu mfuruka zayo, ubundi bakayisiga imanamye ku musingi, na wo washegeshwe bikomeye.

Umunyamakuru wa BWIZA, asura Nyirasafari, yamutangarije ko yazize kutamuha ruswa cyane ko hari n’abandi bubatse aho hantu ndetse hari n’abakihubaka kubera hanyuze n’umuhanda, wahanzwe hagamijwe kuhatuza abaturage, bagatura bawegereye, bakava mu manegeka.

Yagize ati: “Nubatse nk’uko n’abandi bubatse ariko natunguwe n’uko Uwinema Clémentine yantumyeho akambwira ngo kuki nubatse ntamunyuzeho. Byanteye kwibaza impamvu nagombaga kumunyuraho, ndamubaza aransubiza ngo wari kubanza kunyuraho nk’uko n’abandi bubatse bamaze kunyuraho. Nta kindi nongeye kurenzaho, naratashye noneho kuwa 05 /08/2022, yazanye n’abadaso babiri baje ku nzu yanjye, batira amasuka abahingaga, barayabima noneho wa mukozi w’umurenge anyarukira ku murenge, azana ipiki ,we n’abo badaso batangira guhingagura inzu yanjye barayisenya.”

Nyirasafari Joselyne yakomeje asaba kurenganurwa. Ati: “Ndi indushyi , naruhiye iwacu ari nayo mpamvu umubyeyi wanjye yampaye aho kubaka ariko maze gukomwa mu nkokora n’abo bayobozi bansenyeye ku manywa y’ihangu, abaturage bose bareba. Nta bundi bushobozi mfite bwo kongera kuyubaka kuko n’ubwo nari nabonye nabukesheje imirimo y’amaboko nakoze muri gahunda ya VUP.”

BWIZA yavuganye na none n’umuturanyi wa Nyirasafari, Hategekimana Joseph maze ayitangariza ko yarenganijwe n’abakagombye kumufasha.

Yagize ati: “Twe twabibonyemo no gusuzugura abaturage batagira kivugira cyangwa kirengera kubera ko atishoboye kuko abishoboye, barabaretse barubaka. Turabona agomba guhabwa uburenganzira nk’ubwo abandi bahawe cyane ko we ari no mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe. No kuba yari igeze hariya , sinkubwe ahubwo nuko abaturage twagiye tumuha umuganda kuko we yiguriye amabati naho ikibanza ni nyina wakimuhaye. Yararenganye rwose, ni uwo gukorerwa ubuvugizi.”

Ndagijimana Tharcisse yabaye umukuru w’umudugudu w’aha haciwe umuganda mu gihe uwitwa Nduwayezu Juvénal ari mutwarasibo w’aha Nyirasafari yubatse. Bombi batangaje ko Nyirasafari yambuwe uburenganzira bwe, akaba akomeje kurenganywa n’ubuyobozi.

Ndagijimana yagize ati: “Nayoboye uyu mudugudu ariko duhanga uyu muhanda ni uko hifuzwaga ko abaturage bava mu mabonde (amanegeka), bakaza gitura kuri uyu muhanda. Ni muri urwo rwego na Nyirasafari Joselyne yahawe ikibanza na nyina akacyubaka kuko umuhanda wari utangiye kuba nyabagendwa ndetse bamwe baratangiye kuwuturira. Twatunguwe no kubona umukozi w’umurenge n’abadaso bamusenyera kandi ari n’umukene.”

Yakomeje ati: “Ni ibintu byatubabaje nk’abaturage cyane ko no kugira ngo abone icyo kurya, abanza guca inshuro. Bityo, tukumva ko abayisenye, bakongera bakayubaka kuko nta handi hantu yakura ubundi bushobozi ngo yongere ayubake cyane ko n’umukuru w’intara yategetse ko abayisenye bakongera kuyubaka, gusa duheruka Guverineri abimutegeka turi mu nteko y’abaturage ariko ntituzi aho byahereye bidashyirwa mu bikorwa.”

Nduwayezu Juvénal we agira ati: “Aho Nyirasafari yubatse yemerewe kuhubaka kuko n’abandi barahatuye ndetse hamaze kubakwa ingo zigera ku icumi (10). Ni ku muhanda kandi niba ari iterambere rishakwa, nuko abaturage baturira umuhanda , bakava mu manegeka. Ni natwe twamwubakiye rwose kubera atishoboye. Nta mpamvu yo kutamwubakira inzu kandi aribo bayisenye cyane ko abandi bubatse bakabareka bakuzuza none bakaba batuye. Nyirasafari ararengana cyane kubera kutagira kivurira.”

Ni mu gihe uwitwa Nyiransengiyumva Julienne badikanije. Na we yabwiye BWIZA ko bamurenganije. Yagize ati: “Njyewe mbona ari ukumuhohotera kuko yiyubakiye inzu mu kibanza cye [Yahawe n’umubyeyi we] kubera uburushyi ngo aharuhire. Kuba baramusenyeye rero , mbona atari byo ndetse no mu nteko y’abaturage, Guverineri yasabye abayishenye kongera kuyubaka ariko ntituzi aho byaheze.”

Uwinema yanze kubahiriza ibwiriza rya Guverineri

Nyina wa Nyirasafari, Ndorisherezo Gloriose yatangaje ko mu nteko y’abaturage, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancille, yari yategetse Uwinema kubaka inzu y’umwana we, uyu mukozi w’umurenge yanga kubyubahiriza.

Yagize ati: “Umukobwa wanjye yatandukanye n’umugabo afite abana batanu, abazana iwanjye bose nkabana na bo. Mbonye arushye, muha aho yubaka, arubaka ariko amaze gusakara, baza kuyisenya ngo yubatse ahatemewe. Mu nteko y’abaturage, abayisenye bategetswe na Guverineri kuyubaka ariko banze kuyubaka. Nkifuza ko yakubakirwa inzu ye, akayijyamo n’urubyaro rwe kuko nanjye ntorohewe cyane ko nari namuhaye aho kubaka ngira ngo nanjye nisagagure mu karunduru kanjye.”

Mu gushaka kumenya impamvu uyu mukozi w’umurenge atubahirije ibyo yasabwe na Guverineri Nyirarugero, ubwo yari mu nteko y’abaturage b’akagari ka Bikara tariki ya 19 Ugushyingo, BWIZA yabajije uyu mukozi Uwinema maze asubiza ko atazayubaka kuko ngo uyu muturage yari yarubatse ahagenewe ubuhinzi.

Yagize ati: “Ntacyo navuga ku cyemezo cya Guverineri cyane ko nabivuganyeho n’abayobozi banjye, bagafata undi mwanzuro. Ibyo twanzuye nk’ubuyobozi ni cyo ngenderaho ko uriya muturage agomba kubaka ahemewe akareka kubaka ahagomba guhingwa.”

Tariki ya 20 Ugushyingo 2022 ubwo yabazwaga uko ikibazo cya Nyirasafari kizakemuka, Guverineri Nyirarugero yasubije umunyamakuru wa BWIZA akoresheje ubutumwa bugufi, ati: “Mwiriwe neza! Nk’uko mwabibonye ndimo gukurikirana ngo menye impamvu umwanzuro wafashwe kuri kiriya kibazo utashyizwe mu bikorwa. Iki kibazo nasabye Meya ko akirangiza byihuse. Murakoze.”

N’ubwo atubahirije ibwiriza rya Guverineri, mbere Uwinema yari yabanje kwemera ‘gusana’ iyi nzu amaze guhembwa umushahara w’ukwezi k’Ukwakira 2022. Icyo gihe byashimangiwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nkotsi, Kabera Canisius wagize ati: “Twabashije gushyiraho umutekinisiye uzi iby’ubwubatsi kugira ngo adukorere inyigo y’ibisabwa kugira ngo aho ahantu hasanwe. Inyigo twarayibonye, usabwa kubikora yemeye ko azabikora ariko arimo gushakisha ubushobozi kugira ngo ikibazo agikemure.”

Iyi nkuru isohotse ikibazo cya Nyirasafari kitarakemuka. Tuzakomeza kubibakurikiranira kugeza tumenye uko cyakemutse, bityo tuzabitangaze.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

6 Responses

  1. Musanze: Umuturage wasenyewe n’umuyobozi akomeje gusiragizwa
    Ariko njyewe ndumva Umuyobozi nkuwo udaha agaciro uwo ashinzwe kuyobora akurikiranwe hamwe nabo barikumwe kuko daso barikumugirinama nabo bahanwe.murakoze

  2. Musanze: Umuturage wasenyewe n’umuyobozi akomeje gusiragizwa
    Ariko njyewe ndumva Umuyobozi nkuwo udaha agaciro uwo ashinzwe kuyobora akurikiranwe hamwe nabo barikumwe kuko daso barikumugirinama nabo bahanwe.murakoze

  3. Musanze: Umuturage wasenyewe n’umuyobozi akomeje gusiragizwa
    Abayobozi bamunzwe na ruswa nta kindi cyabashobora uretse ibihano bikakaye, nko kubanza kumusohora mu nzu arimo ku ngufu za leta, igacumbikirwamo uwo yasenye kugeza igihe azaba amaze kuzuza iyo yashenye kandi kuyigarukamo bigakorwa mu muhango abaturage bitabiriye.

  4. Musanze: Umuturage wasenyewe n’umuyobozi akomeje gusiragizwa
    Abayobozi bamunzwe na ruswa nta kindi cyabashobora uretse ibihano bikakaye, nko kubanza kumusohora mu nzu arimo ku ngufu za leta, igacumbikirwamo uwo yasenye kugeza igihe azaba amaze kuzuza iyo yashenye kandi kuyigarukamo bigakorwa mu muhango abaturage bitabiriye.

  5. Musanze: Umuturage wasenyewe n’umuyobozi akomeje gusiragizwa
    Ibibinyamakuru bimushinje ruswa da umuntu si mucya 1 yaguha ruswa ? CG abomucya 1 ntibazagire itegeko narimwe bubahiriza?aringe narega iki kinyamakuru uyu muturage byaranonosowe hafatwa umwanzuro azubakirwa ahemewe.

  6. Musanze: Umuturage wasenyewe n’umuyobozi akomeje gusiragizwa
    Ibibinyamakuru bimushinje ruswa da umuntu si mucya 1 yaguha ruswa ? CG abomucya 1 ntibazagire itegeko narimwe bubahiriza?aringe narega iki kinyamakuru uyu muturage byaranonosowe hafatwa umwanzuro azubakirwa ahemewe.

Leave a Reply to Edward Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *