pic_33-5-bc900-2_1_

Nduhungirehe yasubije Macron washinje AFC/M23 kuba inzitizi ku ifungurwa ry’ikibuga cy’indege cya Goma

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, yasubije Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa uheruka gushinja umutwe wa AFC/M23 kuba nyirabayazana yatumye ikibuga cy’indege cya Goma kitongera gufungurwa.

Macron ubwo yari muri Afurika y’Epfo aho aheruka kwitabira inama ya G20, yavuze ko “AFC/M23 n’abafite ikibuga cy’indege cya Goma nta mbaraga bigeze bashyira mu kongera kugifungura”.

Minisitiri Olivier Nduhungirehe abinyujije ku rubuga rwe rwa X, yibukije Perezida w’u Bufaransa ko gufungura kiriya kibuga biri mu nshingano z’ibiganiro bya Doha gusa, ibyo na we yagaragaje ku wa 30 Ukwakira ubwo yasozaga inama igamije ibikorwa by’ubutabazi yabereye i Paris.

Umukuru wa dipolomasi y’u Rwanda yahakanye ibyatangajwe na Perezida w’u Bufaransa ko “M23 n’abafite ikibuga cy’indege ari bo batatanze umusanzu wabo”, yibutsa ko mu nama y’i Paris nta mwanzuro wafashwe w’uko ikibuga cy’indege cya Goma kigomba guhita gifungurwa.

Yunzemo ati: “Perezida Emmanuel Macron ubwe yagaragaje ko ibyo bizaganirirwaho i Doha,” kandi ko na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa yabishimangiye mu kiganiro n’abanyamakuru cyo gusoza iyo nama.

Nduhungirehe kandi yagaragaje ko amabwiriza agendanye no gufungura kiriya kibuga Leta ya RDC yashyizeho anyuranyije n’ay’u Bufaransa, kuko Kinshasa itakigenzura mu buryo nyabwo.

Umukuru wa dipolomasi yagaragaje ko bidakwiye gushyiraho amabwiriza hatitabwa ku bagenzura ikibuga cya Goma kiri mu maboko ya AFC/M23 kuva muri Mutarama uyu mwaka.

Ku bwa Nduhungirehe, inzitizi nyamukuru ku ifungurwa ry’iki kibuga si ubuyobozi, ahubwo ni umutekano.

Yashinje Kinshasa kugaba ibitero “umunsi ku wundi” ku birindiro bya M23 ndetse no ku bice by’abasivili ba Banyamulenge, ashimangira ko kiriya kibuga kizafungurwa ari uko ibyo bitero byahagaze.

Yibukije kandi ko amasezerano yo ku wa 15 Ugushyingo yo mu biganiro bya Doha agaragaza ko kugira ngo abantu bahabwe ubutabazi mu buryo butekanye, burambye kandi butagira imbogamizi ari byo byo kwitabwaho, ashimangira ko Qatar ari yo igomba gukomeza kuyobora uru rubuga.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

One Response

Leave a Reply to irakoze Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *