Perezida Petr Pavel ategerejwe mu Rwanda

Perezida Petr Pavel wa Repubulika ya Tchèque, ategerejwe mu Rwanda aho agomba kugirira uruzinduko kuri uyu wa Gatanu.

Uyu mukuru w’igihugu ari mu banyacyubahiro bagomba kwitabira umuhango wo gutangiza icyumweru cy’icyunamo hibukwa ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni umuhango uteganyijwe ku Cyumweru tariki ya 7 Mata.

Amakuru atangwa na Perezidansi ya Repubulika ya Tchèque avuga ko mbere yo kwitabira kwibuka ku nshuro ya 30 Perezida Pavel agomba kwakirwa na mugenzi we Paul Kagame w’u Rwanda, ndetse akaba anagomba guhura n’abanya Repubulika ya Tchèque baba mu Rwanda.

Usibye Perezida Petr Pavel, abandi banyacyubahiro bimaze kumenyekana ko bazitabira umuhango wo gutangiza icyunamo barimo Bill Clinton wahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika uzaba ayoboye itsinda ry’intumwa za Amerika zizoherezwa na Perezida Joe Biden.

Barimo kandi Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, Stéphane Séjourné uzaba ahagarariye Perezida Emmanuel Macron.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

One Response

Leave a Reply to Rwema Paul Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *