Umutwe wa M23 wamaze gushyiraho amasaha ntarengwa y’akazi mu duce twa Teritwari za Nyiragongo na Rutshuru ugenzura.
Uyu mutwe mu itangazo wasohoye ku wa Mbere tariki ya 30 Ukwakira ntiwasobanuye impamvu wafashe izi ngamba, gusa wavuze ko zafashwe “mu nyungu z’abaturage.”
Mu ngamba wafashe harimo ko imirimo igomba gukorwa hagati ya saa 5:30 z’igitondo na saa tatu z’ijoro, na ho ibinyabiziga birimo moto n’imodoka bikaba byemerewe gukora ingendo haagti ya saa 5:30 na saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.
Amabwiriza agenga ingendo z’ibinyabiziga arareba abakoresha imihanda Kalengera-Kibumba, Kalengera-Tongo, Kiwanja-Kinyandoni na Burayi-Bunagana.
M23 yashyizeho amasaha ntarengwa y’akazi, mu gihe imirwano ikomeje hagati yayo n’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC).
Kuva mu cyumweru gishize impande zombi ziri kurwanira mu bice bya Kibumba na Buhumba muri Teritwari ya Nyiragongo.
Amakuru aturuka muri iyi Teritwari avuga ko imirwano hagati y’impande zombi yakomeje kuri uyu wa Kabiri, by’umwihariko mu gace ka Kinyandoni.
M23 biciye muri Lawrence Kanyuka uyivugira mu bya Politiki yashinje FARDC, FDLR, abacancuro ndetse n’imitwe y’inyeshyamba kugaba ibitero muri kariya gace, gusa ivuga ko ikomeza kwirwanaho no kurinda abaturage kinyamwuga.




One Response
RDC: M23 yashyizeho amasaha y’umukwabu
Congo niyongere umuriro kuri M23, kuko ituma Nord Kivu itagira amahoro,ahubwo niba abaturage Bazi ubwenge bitandukanye na M23 ,kuko kurobanura abaturage numwanzi biragorana,.