RDC yagaragaje u Rwanda nka nyirabayazana y’uko ikomeje kumungwa na ruswa

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yashinje u Rwanda kuba ari rwo nyirabayazana yo kuba ikomeje kumungwa na ruswa.

Byatangajwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ya RDC, ubwo yari yitabiriye inama y’Ihuriro Mpuzamahanga ryo kurwanya ruswa.

Minisitiri Rose Mutombo Kiese yavuze ko kuva Perezida Félix Antoine Tshisekedi yagera ku butegetsi Guverinoma ya RDC yashyize ingufu mu kurwanya ruswa.

Yavuze ko “izo ngufu zabangamiwe n’igitero cy’u Rwanda binyuze muri M23.”

Ibirego bya RDC ku Rwanda si bishya kuko kuva iki gihugu cyisanze mu ntambara n’umutwe wa M23 cyakunze kugaragaza Kigali nka nyirabayazana y’ibibazo by’ingeri zose bicyugarije.

Ni ibirego u Rwanda rwakunze gutesha agaciro; rukavuga ko Congo yahisemo umurongo wo kurwitwaza nk’impamvu yo gushaka uko yasubika amatora ifite mu mezi atandatu ari imbere.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. RDC yagaragaje u Rwanda nka nyirabayazana y’uko ikomeje kumungwa na ruswa
    Mutombo, izina niryo muntu koko nubwenge bwe ni Mutombo koko. Ruswa mu bakongomani ni kavukire.
    Nawe unwenurita mwanya yawuhawe hatanzwe ruswa. Nanamutumye, babikoze harimo ruswa

Leave a Reply to gacaca Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *