gi8rdpyw4aatey0-109f1

Rubavu: Abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka baranenga Serivisi za Migration zibatinza ku mupaka

Bamwe mu bakora ubucuruzi bwambukiranya mu Karere ka Rubavu baranenga imikorere y’ urwego rushinzwe abinjira n’ abasokoka (Migration) muri aka karere kubaha serivisi itanoze bigatuma bakerererwa mu mupaka bategereje guteresha, ibintu bavuga ko bibatera igihombo kirimo gukererwa mu kazi bagasanga ibicuruzwa byabo byangiritse cyangwa bikibwa kuko byo biba byambutse kare ku magare.

Ni mu kiganiro Umuryango wa International Alert uherutse kugirana n’ aba bacururuzi bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka muri haguna y’ umushinga wawo witwa MUPAKA SHAMBA LETU II ugamije guteza imbere abagore n’urubyiruko bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka mu karere k’ibiyaga bigari.

Aba bacuruzi bagaragaje ko, ikibazo cyo gutinda ku mupaka bategerehe gutererwa Kashi, kubuzwa kugarurra bimwe mubicuruzwa batacuruje ngo bishire birimo inyama n’ amafi, ndetse n’ ikibazo cya Network zibura mu gihe cyo kwishyura imisoro kubiro bya Rwanda Revenue ari bimwe mubikomeje kundindiza ubucuruzi bwabo.

Ikibazo batinzeho kandi gihuriwe ho na bose ngo ni icyuko igihe cyo kubona urupapuro rw’ inzira rwa CEPGL giteganijwe ari iminsi  itatu gusa ariko none ngo hakaba n’ ubwo bamara icyumweru kirenga basiragira ku biro by’ akarere ka Rubavu batararubona, mu gihe narwo ku bantu bambuka buri munsi  rudashobora nokumara n’ ukwezi kumwe nubwo rufite igihe cy’umwaka kuko ruhita rwuzura ako kanya.

Bavuga ko n’ iyo ugiye kurureba ku karere wirirwa wicaye utegereje ko bagusoma, bumwe ugataha ntarwo ucyuye bikazagusaba kongera gusubirayo kuwundi munsi wateganijwe, dore ko babitanga kuwa mbere, kuwa gatatu no kuwa gatanu gusa, iyi minsi yose ugategereza wicaye mu rugo rimwe ugasanga ibicuruzwa birahangirikiye cyangwa bikakuviramo gutakaza abakiriye.

Ikindi bavuga kandi bahuriyehon’ abandi bagenzi basanzwe ngo nuko iyo bageze ku mupaka bashobora kumara igihe kiri hagati y’ iminota 30 ndetse n’ amasaha abiri bari ku murongo bategereje ko babasinyira bigatuma bakerererwa ku buryo usanga ibicuruzwa byabobishobora kuhangirikira cyangwa kuhaburira kuko byo biba byambutse kare ku magare bo bagatinda bategereje guteresha.

Umwe mu bacuruzi witwa Uwimana Claudine yagize ati:”Ntabwo tuzi icyo bariya bakozi ba Migration baba bategekreza kuko tumara igihe kirekire duhagaze ku mirongo dutegereje ko baduterera kashi, ugasanga barimo kwiganirira abandi bari kuri Telefoni kuburyo badutinza kandi bitugiraho ingaruka kuko ushobora no gusanga umukiriya yigendeye cyangwa yaguriye abandi kuko ntiyagutegereza nawe aba afite gahunda ze”

Kamali Claude nawe ni umugenzi ukunda kwambukira ku mupaka muto wa Petite Barriere yagize ati:”Ni ukuri hariya hantu turahakerererwa cyane haba mu kugenda tujya muri Congo ndetse no Kugaruka hose usanga hari imirongo miremire tukibaza ikibazo kibitera bikatuyobera mu gihe ku ruhande rwa Congo ho usanga ntamirongo ihari tukibaza ese ntabwo Migration yo mu Rwanda ikora kimwe n’ iyo muri Congo?”

Muri ibi biganiro Umuyobozi w’Ishami ry’Ishoramari n’Umurimo mu Karere ka Rubavu, Mwiseneza Emmanuel yavuze ko ikibazo cyo gutinda kubona icyangombwa cya CEPGL kizwi ariko ko hateganijwe kuza abandi bakozi bunganira abahari kugira ngo bigashe umuntu ushaka icyangobwa kukibona vuba.

Naho ku kijyanye no gutinda ku mupaka ari Alert International ndetse na Mwiseneza bavuga ko ahanini byatewe n’ uko nyuma y’ uko M23 ifashe umujyi wa Goma uburyo kwambuka umupaka bworohejwe maze bituma abambuka baba benshi barenga ubushobozi bw’ abakozi bityo akaba ari ikibazo kireba za Migration, leta ikaba igomba kukiganiraho n’ uru rwego kugirango harebwe uko abantu batajya batinda k’ umupaka bategereje guteresha.

Kugeza ubu biragaragara ko urujya n’ uruza rw’ abantu bambuka umupaka mu karere ka Rubavu rwariyongereye aho rugeze ku bantu ibihumbi 50 bambuka buri munsi, ibi bigaterwa n’ uko amasaha yo kwambuka yavuye kuri saa cyenda akagera kuri Saa kumi n’ ebyiri ku mupaka muto wa Petite Barriere ndetse na Saa yine ku mupaka munini wa Grande Barriere.

Ikindi kandi n’ uko kugeza ubu buryo bwo kwambuka kumpande zombi bworohejwe aho kuruhande rwa Congo icyangombwa baguraga amadorari 10 cya CEPGL  kibemerera kwambuka batakikigura, ahubwo bambukira kukitwa Jeto, abanyarwanda nabo basabwaga Permis de sejour y’ amadorari 50 ubungubu batakiyakwa kuva aho inyeshyamba z’ umutwe wa M23 zifatiye umujyi wa Goma tariki 27 Mutarama 2025

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. murakoze nitwa MUNYAKAZI ZA DUSABE Louis Marie njyewe ndashimira Immigration yakoze akazi kenshi kd Ari bake ubwo M23 yafataga goma abantu benshi baje gushaka kwambuka igitekerezo njyewe mbona immigration Rubavu ya kwagura imiryango ikareba inzu za leta zitagikoreshwa ikazikoreramo byibuze mugutanga CEPGL bakava ku karere aho bakorera bagakorera byibuze mu murenge ikurikira nyamyumba,rugerero,gisenyi na rubavu mu rwego rwo kugabanya ubwinshi bw abantu birirwa ku karere usanga bigaragara nabi

  2. murakoze nitwa MUNYAKAZI ZA DUSABE Louis Marie njyewe ndashimira Immigration yakoze akazi kenshi kd Ari bake ubwo M23 yafataga goma abantu benshi baje gushaka kwambuka igitekerezo njyewe mbona immigration Rubavu ya kwagura imiryango ikareba inzu za leta zitagikoreshwa ikazikoreramo byibuze mugutanga CEPGL bakava ku karere aho bakorera bagakorera byibuze mu murenge ikurikira nyamyumba,rugerero,gisenyi na rubavu mu rwego rwo kugabanya ubwinshi bw abantu birirwa ku karere usanga bigaragara nabi ariko ababeshya ngo ibicuruzwa birapfa mwekwemera ibyabo abo bakozi Bo ku mupaka batagize ubushishozi hari benshi banjya bambuka badateje gusa hakwiye gufungura undi mu paka aho bita ku gisaraba mu murenge wa rubavu ubu M 23 yafashe goma kugirango petite barriere abantu byibuze bekunjya babisikana cyane n ibinyabiziga ahubwo ibinyabiziga byose bigaca rubavu

Leave a Reply to MUNYAKAYANZA DUSABE LOUIS-MARIE Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *