Rubavu: Polisi yamufashe atwaye mu modoka imifuka 40 y’urumogi

Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Rubavu yafashe umugabo w’imyaka 43 y’amavuko, wari utwaye mu modoka imifuka 40 y’ikiyobyabwenge cy’urumogi.

Yafashwe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki 25 Nzeri, ahagana saa cyenda n’igice, mu mudugudu wa Kivu, akagari ka Nengo mu murenge wa Rubavu.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko yafashwe ku makuru Polisi yari ifite y’imodoka yifashisha yinjiza urumogi mu gihugu mbere yo kujya kurukwirakwiza.

Yagize ati: “Kuri iriya saha nibwo hagendewe ku makuru abapolisi bo mu Ishami rishinzwe kurwanya abanyereza imisoro (RPU) n’irishinzwe kurinda umutekano w’imipaka (BSU), bari bafite, ko hari imodoka ifite nimero iranga ikinyabiziga (Plaque) yo muri Congo, yahise ihagarikwa irasakwa bayisangamo imifuka 40 y’urumogi, umushoferi ari nawe wenyine wari uyirimo atabwa muri yombi.”

Yakomeje ati: “Iperereza ry’ibanze rigaragaza ko uriya mushoferi yari yinjije ruriya rumogi mu gihugu aruvanye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, mbere yo kurupakira mu modoka kandi akaba yari ari ku rutonde rw’abacuruzi b’ibiyobyabwenge ba ruharwa.”

Byaje kugaragara ko yari yarakoze icyumba cy’ububiko bwihariye mu modoka yaruhishagamo, ariko bikaba bitamuhiriye kuri iyi nshuro, ubwo yari atangiye kwerekeza iy’Umujyi wa Kigali ngo arushyire abaguzi.

SP Karekezi yaburiye abakishora mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge ko nta yandi mahitamo bafite uretse kubizibukira kuko atari kera ngo nabo bafatwe kuko ibikorwa nk’ibi byo guhangana n’iki cyaha bikomeje ku bufatanye n’izindi nzego n’abaturage.

Yashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Gisenyi kugira ngo hakomeze iperereza kuri iki cyaha akurikiranyweho.

Mu Rwanda urumogi rushyirwa ku rutonde rw’ibiyobyabwenge bihambaye aho uhamijwe n’urukiko kubikora, kubihinga, kubihindura, kubitunda, kubibika, kubiha undi cyangwa kubigurisha mu gihugu ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni 20 ariko atarenze miliyoni 30.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. Rubavu: Polisi yamufashe atwaye mu modoka imifuka 40 y’urumogi
    Icyakwereka urucururizwa hano mu Akarere Nyarugenge umurenge wa Gitega Akagari Gacyamo umudugudu wa amahoro… Usanga abaruruza baba bakorana na bacuruza za butike kuburyo harubwo barubika mu mabutike nko munsi yo kwa Mayaka hari akabutike gacururizamo umusore witwa Nsengiyumva usanga arubikira abagore baza kuhanywera amayoga harimo nuwo numvise Bamwita Mugande , nuwitwa Sumiri gitaga nibyo byaho nahimutse kubera abana bange mbahungisha ibyo biyobyabwenge

Leave a Reply to abdoul omar Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *