Rulindo: Arasaba ko musaza we wajyanwe mu nzererezi na se arengana kurekurwa

Izere Jeanette wo mu mudugudu wa Bitare, akagari ka Taba ho mu murenge wa Rusiga w’akarere ka Rulindo, aratabariza musaza we asaba ko yarenganurwa nyuma yo kujyanwa mu kigo kinyurwamo by’igihe gito (Transit Center) nyamara nta cyaha na kimwe yigeze akora.

Izere avuga ko ku wa 12 Kamena ari bwo musaza we witwa Uwireba Patrice yajyanwe mu kigo cy’inzererezi, gusa bagiye kumushakirayo babwirwa ko nta wuhari.

Intandaro yo kugira ngo Uwireba w’imyaka 23 y’amavuko ajyanwe mu nzererezi yabaye amakimbirane yagiranye na se umubyara ashingiye ku kutumvikana ku igurishwa ry’imitungo y’umuryango, biba ngombwa ko akorana n’umuyobozi w’umudugudu wa Bitare witwa Yozefu mu gufungisha uwo musore.

Izere asobanura uko ikibazo giteye yagize ati: “Byatewe n’amakimbirane ashingiye ku mitungo ndetse n’ukuntu papa na mama baba batabanye neza, ariko bamujyana nta kintu cyari cyabaye.”

Yakomeje ati: “Mbere y’iminsi ibiri hari ibintu by’imicanga papa yari yagurishije, hanyuma abaje kuwucukura uwo musaza wanjye arabirukana. Byabaye ngombwa Papa asubiza ayo mafaranga bari bamuhaye, gusa kubera ko mudugudu ari incuti ya Papa bijyanye n’uko aduhohotera akamukingira ikibaba, yamugiriye inama yo kujya kumurega kuri Polisi baraza baramutwara.”

Ikibazo cyagejejwe kuri Minisitiri Shyaka Anastase

Izere avuga ko ikibazo cya musaza we yakigejeje kuri Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase, akamubwira ko abanza kugigeza ku muyobozi w’akarere ka Rulindo.

Ati: “Shyaka yarambwiye ngo nimbaze Meya ngo na we azadufasha.”

Ngo yavuganye n’Jmuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Kayiranga Emmanuel amwizeza gukurikirana icyo kibazo, gusa birangirira aho.

Ati: “Navuganye na Meya w’Akarere ka Rulindo, arambaza ati se mu by’ukuri koko bamujyaniye iki? Naramusubije nti rwose pe, ntabwo tubona ikintu yakoze cyaba guteza umutekano muke cyangwa kuba ari ikirara ari na yo mpamvu dusaba ubuvugizi.”

Yakomeje agira ati: “Mayor yarambwiye ngo ntabwo yari abizi, ahita ahamagara umuyobozi w’umurenge ngo yumve ko icyo kibazo gihari ariko ntiyitaba terefoni. Yarambwiye ngo agiye kubikurikirana, ariko kuva icyo gihe ntabwo aratubwira uko byagenze.”

Mu butumwa bugufi umuyobozi w’akarere ka Rulindo yandikiye BWIZA yamubajije kuri kiriya kibazo yagize ati: “Yajyanywe muri Transit Center? If yes (niba ariko biri) ;Transit center ijyamo abafite imyitwarire mibi ibangamiye sosiyete.”

BWIZA kandi yavugishije Ndagijimana Floduard uyobora Umurenge wa Rusiga ngo imenye niba azi kiriya kibazo, avuga ko Uwireba yajyanwe mu kigo ngororamuco kubera ko hari ibihamya by’uko yakubitaga se ndetse akaba yaranatangiraga abaturage akabambura ibyabo.

Yavuze ko niba umuryango we ufite ibimenyetso bishya by’uko yaba yararenganyijwe wamwegera akabisuzuma mbere yo kugira ubufasha atanga.

Ati: “Uwo mwana ntabwo ari shyashya yajujubije se, se ni n’umusaza yaje ari no kurira kandi kubona umuntu w’umusaza ari kurira ntabwo ari ibintu byoroshye, ariko mushiki we yapfa kuza tugapfa kuganira, wenda ashobora kugaragaza ibimenyetso bishya bigaragaza ko harimo munyangire tukabisuzuma.”

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Rulindo: Arasaba ko musaza we wajyanwe mu nzererezi na se arengana kurekurwa
    Iki kibazo ni umusaruro w’uburangare dufite muri société yacu aho umuco twubaka uyu munsi utitaye namba wo ubwawo mu gukemura amakimbirane ahubwo ugasanga hashyirwa imbere amategeko aho kwimika Ubuntu burerera Urwanda twese twisangamo,iyo umugabo n’umugore bagiranye amakimbirane ese umuco wacu waba warubatse uburyo abana bayahosha batabogamye (ko bombi ari ababyeyi babo), ese umuco wacu kwimika gufungishanya biri mu bisubizo birambye koko? Tuzagira ubuyobozi mbera bose mu gihe tuzaba twiyubakiye UMUCO NYUBAKAGIHUGU uzemerera buri wese kuwisangamo kd na wo ubwawo wuuje UBUNTU NYIRIZINA (KWAGURA NO GUKOMEZA ISANZURE BIBEREYE IBIYIRIMO,BITARIMBURA IBIGIZE ISANZURE).

  2. Rulindo: Arasaba ko musaza we wajyanwe mu nzererezi na se arengana kurekurwa
    Iki kibazo ni umusaruro w’uburangare dufite muri société yacu aho umuco twubaka uyu munsi utitaye namba wo ubwawo mu gukemura amakimbirane ahubwo ugasanga hashyirwa imbere amategeko aho kwimika Ubuntu burerera Urwanda twese twisangamo,iyo umugabo n’umugore bagiranye amakimbirane ese umuco wacu waba warubatse uburyo abana bayahosha batabogamye (ko bombi ari ababyeyi babo), ese umuco wacu kwimika gufungishanya biri mu bisubizo birambye koko? Tuzagira ubuyobozi mbera bose mu gihe tuzaba twiyubakiye UMUCO NYUBAKAGIHUGU uzemerera buri wese kuwisangamo kd na wo ubwawo wuuje UBUNTU NYIRIZINA (KWAGURA NO GUKOMEZA ISANZURE BIBEREYE IBIYIRIMO,BITARIMBURA IBIGIZE ISANZURE).

Leave a Reply to David Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *