Rulindo: Impanuka ikomeye yaguyemo 3 abandi barakomereka bikomeye

Kuri uyu wa 19 Nyakanga 2024 ahagana ku isaha ya saa saba n’igice ahazwi nka Kajevuba mu murenge wa Ntarabana ku muhanda Kigali-Gicumbi, habereye impanuka yaguyemo abantu batatu abandi bane barakomereka bikabije.

Ni impanuka yatewe n’imodoka yo mu bwoko bwa Mercedes-benz (Actros) ifite ibirango byo mu gihugu cya Kenya yaturukaga mu Karere ka Gicumbi (Gatuna) yerekeza i Kigali yagonganye n’imodoka ya Toyota (Picnic).

Umwe mu babonye iyi mpanuka iba yabwiye BWIZA ko yaturutse ku burangare bw’umuntu wari utwaye iyi modoka ya Toyota (Picnic), kuko yavuye mu mukono we asanga iyi kamyo mu mukono wayo agerageje guhunga ariko biba iby’ubusa.

Amakuru BWIZA yamenye ni uko iyi modoka yari irimo Munyemana Emmanuel wari ukoze ubukwe vuba (Week End yashize) akaba yari agiye kwerekana umugeni iwabo mu Karere ka Gicumbi, mu murenge wa Rushaki akaba yarikumwe n’abamuherekeje bavuye mu Karere ka Bugesera.

Kuri uyu muhanda kandi ahazwi nka Gaseke, BWIZA yamenye amakuru y’uko mu gitondo na bwo hagongewe umukecuru agacika ukuguru. Ni impanuka zombi zabereye umunsi umwe.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

6 Responses

  1. Rulindo: Impanuka yaguyemo 3 barimo umusore wari ugiye kwerekana umugeni
    Mudushakire amakuru niba Ari Munyemana witabye Imana cq c Muhire, murakoze.

  2. Rulindo: Impanuka yaguyemo 3 barimo umusore wari ugiye kwerekana umugeni
    Mudushakire amakuru niba Ari Munyemana witabye Imana cq c Muhire, murakoze.

  3. Rulindo: Impanuka yaguyemo 3 barimo umusore wari ugiye kwerekana umugeni
    Yooo. Birababaje cyane. Imana yakire abo bose bazize impanuka.kandi imiryango ya bo yihangane .biragoye kubyakira ariko nta kundi. Dusabe inema yo kwakira ibyo tudashobora guhindura.

  4. Rulindo: Impanuka yaguyemo 3 barimo umusore wari ugiye kwerekana umugeni
    Bwiza.com turabakunda Kandi turabakurikira mutugezaho amakuru yizewe.
    Mukomereze aho natwe turabakurikira 5/5

    Courage
    Joseph

  5. Rulindo: Impanuka yaguyemo 3 barimo umusore wari ugiye kwerekana umugeni
    Turabashimiye gusa amakuru agezweho nuko uwo mugeni Munyemana Emmanuel arimuzima akaba yamaze gusezererwa muri CHUK yatashye ari iwe murugo abandi simbizi 0788839434 mwamapamagara mukazMusura mugakosora iyonkuru. Murakoze

Leave a Reply to Alias Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *