65ac876a-eb2c-4af5-8551-7da39bd003fa.jpg

Rutsiro: Ubuyobozi bwitarukije ikibazo cy’abanyeshuri basuzuguye Umuyobozi w’ishuri

Ubuyobozi bw’akarere ka Rutsiro bwitarukije ibyo kuba buzi ikibazo cy’abanyeshuri bo mu rwunge rw’amashuri rwa Kivumu muri aka karere basuzuguye umuyobozi w’iri shuri agatuma hafi ishuri ryose ababyeyi.

Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro wungirije ushinzwe imibereho myiza, Umuganwa Marie Chantal mu kiganiro n’umunyamakuru wa BWIZA yitarukije ibyo kuba azi ikibazo cyagaragaye muri GS Kivumu.

Ati :”Ntabwo icyo kibazo nkizi, ndaje mbikurikirane mbimenye.”

Ibi yabitangaje mu kiganiro kuri terefone yahaye BWIZA ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, tariki 23 Ukwakira 2024.

Urwunge rw’amashuri rwa Kivumu ruherereye mu murenge wa Kivumu, akagari ka Bunyunju, Umudugudu wa Trafiporo.

Imiterere y’ikibazo cyagaragaye mu kigo cyatumye hafi ishuri ryose ritumwa ababyeyi.

Ku wa 18 Ukwakira 2024, nibwo Umuyobozi w’urwego rwunganira akarerere mu by’umutekano,DASSO yahuruje inzego zose avuga ko muri iki kigo cy’amashuri, hari ishuri ryose ryirukanwe burundu asaba ko aba bana bakorerwa ubuvugizi.

Bidateye kabiri Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza yageze muri iki kigo aganira n’umuyobozi wacyo nk’uko bamwe mu barezi bo muri iri shuri babitangarije BWIZA, ari nawe wavuze ko iki kibazo atakizi, kandi kuva cyaba ari umwe mubagikurikiranye.

Nyuma y’iminsi ibiri ahavuye, ku wa Kabiri tariki ya 22 Ukwakira 2024, nabwo inzego z’ibanze niz’umutekano zateraniye kuri uru rwunge rw’amashuri rwa Kivumu, Umuyobozi w’ishuri wari wafashe icyemezo kiri mu mategeko y’imbere mu ishuri (Reglement d’ordre interieur) basanga ari mu isengesho barahamagara bararuha, barushye barataha.

Amakuru avuga ko aba bose basaga nk’abaje kumushyiraho iterabwoba kugira ngo ababarire abana bamusuzuguye.

Ubwo umunyamakuru wa BWIZA yageraga kuri iki kigo cy’amashuri nawe yagerageje kuvugisha uyu muyobozi w’ishuri maze amubwira ko yatabaye muri Ngororero, tugerageje kugira icyo tumubaza adusubiza ko twavugisha Ubuyobozi bw’akarere, ko we ntacyo yabivugaho.

Umunyamakuru yasanze bamwe mu babyeyi baje baherekeje abana babo kuri iri shuri, bakandika babasabira imbabazi ko gusuzugura bitazasubira.

Bamwe mu banyeshuri bo mu mwaka wa gatatu twasanze baragarutse ku ishuri baherekejwe n’ababyeyi, abaganiriye na BWIZA batifuje ko tubafata amajwi cyangwa amashusho bavugaga ko bicuza ibyo bakoze byo gusuzugura Umuyobozi w’ishuri kandi bagarutse barahindutse.

Aba bana bavuga ko icyo bazize ari uguhishira abari mu makosa, aho Umuyobozi w’ishuri yinjiye mu ishuri yababaza abanyeshuri bari batinze hanze banze gusubira mu ishuri bakamuninira, akabinginga bagakomeza kwihagararaho, kuko bumvaga ko batatumwa ababyeyi ari benshi.

Twabashije kubona urupapuro rw’inzira rubatuma ababyeyi (Billet de Sortie) rwavugaga ko umwana atumwe umubyeyi kubera “Agasuzuguro gakabije.”, nk’uko mu ngingo ya kane y’amategeko abagenga imbere mu kigo abivuga, bahamya ko bagombaga gutumwa ababyeyi, kuko uretse no gusuzugura Umuyobozi w’ishuri, ni uhagarariye abanyeshuri bategetswe ku mwubaha.

Buri munyeshuri wo kuri iri shuri aba afite agatabo k’amanota y’imyitwarire ndetse kabamo n’amategeko abagenga, nk’uko bamwe muri bo bakatweretse.

65ac876a-eb2c-4af5-8551-7da39bd003fa.jpg
47f4b371-1e88-459d-84a6-eba235ce83b2.jpg
afe60ca9-3fdc-45aa-a18e-4416eabfd60b.jpg
4f240a0b-1df8-450d-b83d-8304a3599187.jpg

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. Rutsiro: Ubuyobozi bwitarukije ikibazo cy’abanyeshuri basuzuguye Umuyobozi w’ishuri
    Iri shuri rirazira guhana abana cg hari ikindi.?None se guhana abana ko byavuyemo audite comptable na store keeper bakaba bawurimo? Hari ibindi akarere gapfa n, ubuyobozi kuko ukurikije amagambo y, abayobozi baje b,akarere usanga bikaze. No guhuruza inzego z umutekano byaraduhungabanyije. Murakoze. Ndi umurezi, amazina yanjye ntatangazwe.

Leave a Reply to NSENGIYUMVA Theoneste Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *