424959_big

U Bubiligi buri gukoresha u Burundi nk’ibirindiro byabwo bya gisirikare mu ntambara ya DRC

U Bubiligi buragenda bwongera igihagararo cyabwo cya gisirikare mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC), u Burundi bukaba ari ihuriro ry’ibikorwa byabwo kubera ko Bujumbura ikomeje gushyigikira igisubizo cya gisirikare cya Perezida Felix Tshisekedi kandi ikaba iri hafi y’akarere karimo amakimbirane.

Amakuru aturuka mu Gisirikare cy’u Burundi yemeza ko guverinoma yabo yemereye mu ihe cy’umwaka wose indege eshatu z’igisirikare cyo mu kirere cy’u Bubiligi gukoresha ikirere cy’u Burundi kandi zikagwa ku Kibuga cy’Indege cya Bujumbura kugeza mu 2026.

Ku itariki ya 13 Ugushyingo, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yoherereje Minisiteri y’Ibikorwa Remezo n’ubwikorezi ibaruwa ivuga ko Minisiteri y’Ingabo yemeye iki cyemezo, bikaba bibaye ku nshuro ya mbere u Burundi butanga uburenganzira nk’ubwo ku ndege za gisirikare z’u Bubiligi.

Iki cyemezo nk’uko inkuru dukesha The Great Lakes Eye ivuga, cyerekana ko u Bubiligi bugamije kongera ibikorwa bya gisirikare mu Karere k’Ibiyaga Bigari bya Afurika, cyane cyane muri DRC binyuze mu Burundi. Ibi ntibitangaje, kubera ko ingendo z’indege z’ingabo zirwanira mu kirere ziherutse mu Burundi no mu burasirazuba bwa DRC zisobanuye byinshi.

Mu ndege zahawe uruhushya harimo za Airbus A400M, zifite nimero CT-01 kugeza kuri CT-08, imwe yatwaye amasasu, harimo misile, roketi, na grenade, kuva ku Kibuga cy’Indege cya Bujumbura kugera ku kibuga cy’indege cya Kindu mu Ntara ya Maniema no ku Kibuga cy’Indege cya Bangoka i Kisangani, mu Ntara ya Tshopo, hagati y’itariki ya 7 na 14 Ugushyingo.

Imwe muri izo ndege, Airbus A400M Atlas ifite nimero CT-04, yagaragaye kandi igwa ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya N’Djili i Kinshasa ku itariki ya 9 Ugushyingo, ivuye mu Bubiligi nyuma yo guhagarara ku Kibuga cy’Indege cya Zaragoza muri Espagne kugira ngo yongere ipakire ibikoresho bya gisirikare.

Ikibuga cy’Indege cya Zaragoza kizwi cyane mu kwakira imyitozo ya gisirikare ihuriweho y’Umuryango wa NATO kandi kikaba kibarizwamo kimwe mu bigo bikora amasasu gikomeye mu Burayi, INSTALAZA, S.A.

Ku itariki ya 3 Ukwakira, Atlas ya A400M (CT-07) yageze ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya N’Djili itwaye ibikoresho bya gisirikare, ikurikira indi ya A400M (CT-05) yahageze ku itariki ya 12 Nzeri iturutse i Buruseli, inyura Zaragoza muri Espagne, na Cotonou muri Benin, mbere yo kugera i Kinshasa na Lubumbashi.

Muri Nyakanga, Boeing 722 y’Igisirikare cyo mu Kirere cy’u Bubiligi ifite nimero BAF4127, yaguye ku Kibuga cy’Indege cya Bujumbura maze ikomereza mu gice cya gisirikare hapakururwa ibikoresho by’intambara.

Ku itariki ya 2 Gicurasi, u Bubiligi bwimuriye drones eshanu za CH-4 i Bujumbura zivanwe i Kinshasa zinyuze i Kalemie, Intara ya Tanganyika, kugira ngo zikorere mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Ku itariki ya 21 Gicurasi, indi A400M ifite nimero CT-04 yahagurutse i Lubumbashi yerekeza i Bujumbura hamwe n’abasirikare 11 b’Ababiligi. Nubwo indege yari ifite uruhushya rwa ambasade, inshingano zayo zari iza gisirikare nta gushidikanya, aho yari irimo abasirikare bakuru b’Abarundi ku cyicaro gikuru cya FDNB i Rohero mu rwego rwo kurushaho kunoza igenamigambi ry’ibikorwa bya gisirikare mu burasirazuba bwa DRC.

Indege itwara imizigo y’Ingabo z’u Bubiligi kandi yakoresheje inzira nyinshi, nk’Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Melchior Ndadaye mu Burundi, Ikibuga cy’Indege cya Kisangani, Ikibuga cy’Indege cya Kindu, n’Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya N’Djili i Kinshasa, mu gutwara ingabo, intwaro n’amasasu.

Hagati muri Werurwe, indege nyinshi za gisirikare zakoze ingendo hagati ya Buruseli na Kinshasa, Buruseli na Bujumbura, na Kinshasa na Bujumbura. Zimwe zabaga zitwaye intumwa za gisirikare, izindi zitwaye ibikoresho.

Ku itariki ya 21 Werurwe, indege ya Falcon 8x y’Ingabo zirwanira mu Kirere z’u Bubiligi yavuye mu Kigo cya Gisirikare cya Melsbroeck i Buruseli yerekeza i Bujumbura irimo abakozi bayo batatu. Indege yerekeje i Buruseli mu gitondo cyo ku itariki ya 22 Werurwe hamwe n’intumwa z’Abarundi zigizwe n’abasirikare umunani.

Iminsi ine mbere yaho, indege y’Igisirikare cyo mu Kirere cy’u Bubiligi yaguye i Kinshasa hanyuma yerekeza i Kindu, umurwa mukuru w’Intara ya Maniema, aho ingabo z’Ababiligi zigera kuri 500 zoherejwe n’indege zitagira abadereva n’ibifaru kugira ngo zunganire Ingabo za DRC mu kurwanya inyeshyamba.

Urujya n’uruza rw’Ingabo z’Ababiligi no kuhaba bigaragara ko byiyongereye kuva mu ntangiriro za 2025, cyane cyane nyuma y’uko AFC / M23 yigaruriye Goma na Bukavu, imirwa mikuru ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.

Ibi ngo ntibigaragaza gusa ubushake bw’u Bubiligi bwo kongera igihagararo cyabwo cya gisirikare mu Karere k’Ibiyaga Bigari ahubwo binatera impungenge ku bijyanye na gahunda ishobora guhungabanya umutekano, kubera ko iki gihugu gito cyo mu Burayi cyatakaje imbaraga muri ako karere.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

One Response

Leave a Reply to Tindulisu Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *