rwandair-5-f3614_copy_1000x560

U Burundi bwabujije abayobozi babwo gutega RwandAir 

Amakuru aturuka mu gihugu cy’u Burundi aravuga ko abayobozi bose bo muri iki gihugu babujijwe gutega indege za RwandAir, mu gihe bari gukorera ingendo mu mahanga.

BWIZA yabihishuriwe na Dr. Frank Habineza, umuyobozi w’Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda, na we wabibwiwe n’umwe mu nshuti ze zegereye ubutegetsi bw’u Burundi.

Ati: “Ejobundi hari umuntu w’umuvandimwe wambwiye ati ‘ubu umuntu uri i Bujumbura w’umuyobozi, kirazira ngo atege indege ya RwandAir ngo abe ari yo imutwara, n’iyo yaba agiye i Bugande’.”

Uwatanze amakuru yavuze ko umuyobozi uteze RwandAir yitwa “umwanzi w’igihugu”, nyamara iyi Sosiyete isanzwe yemerewe gukora ingendo zijya n’iziva ku kibuga cy’indege cyitiriwe Melchiore Ndadaye cy’i Bujumbura.

Dr. Frank Habineza wagaragaje ko kuba u Rwanda n’u Burundi bidacana uwaka hari ibyo bihomba, yongeye gusaba ko ibihugu byombi byakomeza ibiganiro, kugira ngo imipaka ihuza ibihugu byombi leta y’i Gitega yafunzwe ifungurwe; kugira ngo ubuhahirane bw’ibihugu byombi bwongere kubaho.

Ati: “Minisiteri yacu y’Ububanyi n’Amahanga n’abandi bafatanyabikorwa bayo bakomeze ibiganiro uyu mwuka mubi uri hagati y’u Rwanda n’u Burundi urangire, n’indege yacu ikore yisanzuye; ariko natwe dukeneye kujya i Bujumbura tugende twisanzuye, n’abakeneye kuza i Kigali baze bisanzuye.”

Umubano w’u Rwanda n’u Burundi wongeye kuba mubi mu Ukuboza 2023, ubwo Ndayishimiye yashinjaga Kigali gukorana n’umutwe wa RED-Tabara urwanya ubutegetsi bwe.

Uyu mugabo kandi yakunze gushimangira ko uyu mubano udateze gusubira mu buryo, mu gihe cyose u Rwanda rutarashyikiriza u Burundi abo bushinja kugira uruhare muri coup détat yageragejwe muri 2015.

U Rwanda inshuro nyinshi rwakunze kuvuga ko nta bagambiriye guhungabanya umutekano w’u Burundi rukorana na bo.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

One Response

Leave a Reply to Mushi Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *