Iyi mfashanyo yamaze kugezwa kuri JHCO

U Rwanda rwoherereje abo muri Gaza imfashanyo

U Rwanda rwoherereje abatuye mu ntara ya Gaza Strip imfashanyo mu gihe bakomeje kuzira imirwano y’ingabo za Israel n’umutwe w’iterabwoba wa Hamas ufite ibirindiro muri Palestine.

Iyi mfashanyo irimo imiti n’ibyifashishwa mu buvuzi n’ibiribwa byatwawe n’indege y’ubwikorezi ya sosiyete ya RwandAir, ikaba yashyikirijwe umuryango w’abagiraneza wa JHCO (Jordanian Hashemite Charity Organization) wo muri Jordania, igihugu cyegereye Israel na Palestine.

JCO mu butumwa yatangarije kuri X kuri uyu wa 20 Ukwakira 2023, yashyize hanze amafoto y’iyi ndege ipakururwamo iyi mfashanyo, igira iti: “Uyu munsi twakiriye indege y’ubwikorezi irimo imfashanya yaturutse mu Rwanda, igenewe abantu bo muri Gaza, irimo iby’ubuvuzi, ibiribwa n’amata.”

Intambara ya Israel na Hamas yatangiye tariki ya 7 Ukwakira 2023 ubwo uyu mutwe w’iterabwoba warasaga ibisasu bya roketi byinshi ku butaka bw’iki gihugu. Kuva ubwo Gaza yabaye isibaniro, ndetse ibikorwa byinshi byaho byarasenywe, abatarahunze barahakubitikira.

JCHO iri mu myiryango yafashe iya mbere mu gukusanya inkunga yo gufasha aba baturage, ikoresheje ubukangurambaga butambuga ku mbuga zayo za interineti.

Iyi mfashanyo yamaze kugezwa kuri JHCO
Iyi mfashanyo yamaze kugezwa kuri JHCO

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. U Rwanda rwoherereje abo muri Gaza imfashanyo
    Imana ihe Gouvernoment yacu n’igihugu cy’u Rwanda umugisha kubwo kwita no gufasha abababaye bari mu kaga,k’ubwo iyo neza natwe mu gihugu cyacu ihashyire umwero n’uburumbuke mw’izina rya Yesu Kristo,amen

  2. U Rwanda rwoherereje abo muri Gaza imfashanyo
    Uyu ni umutima wa kimuntu mu bihe umutima w’ubunyamaswa wigaragaza mu burasirazuba bwo hagati. Imana ibahe umugisha. gusa abanyarwanda nabo barashonje cyane harebwe uko ibiciro byagabanuka ku isoko. Ubu umudeyi utunze abana 4 isahani y’ibishyimbo ayihingira 2 ubwo azayirisha iki ? , Azivuza iki ?, Azazigama se ubwo ?, Azava mu bukene ate ? Ndabina nabo bakeneye imfashanyo yihutirwa .

Leave a Reply to Hakizimana Nelson Aimable Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *