27d733b0-80f3-4c59-a39e-a7497a2ba862.jpg

Umuhanzi Kizito Mihigo yapfuye

Umuhanzi Kizito Mihigo yapfuye yiyahuye nk’uko bivugwa mu itangazo Polisi y’u Rwanda (RNP) yashyize ahagaragara mu gitondo cyo kuwa Mbere tariki 17 Gashyantare 2020.

Iri tangazo riravuga ko Kizito Mihigo yapfuye mu ijoro ryakeye aho yari afungiwe i Remera muri Kasho iri kuri station ya Polisi.

Riti “Mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere tariki 17 Gashyantare 2020, ahagana saa kumi n’imwe, Kizito Mihigo w’imyaka 38 wari ufungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Remera yasanzwe yiyahuye arapfa.”

Rikomeza rigira riti “Kizito Mihigo yari amaze iminsi itatu muri kasho ya polisi aho ubugenzacyaha bwamukurikiranagaho ibyaha birimo kwambuka umupaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko na ruswa.”

Tariki 15 na 16 Gashyantare Kizito ngo yari yasuwe n’abo mu muryango we ndetse n’umuhagarariye mu mategeko.

Polisi yakomeje iti “Iperereza ryatangiye kugira ngo hamenyekane icyateye Kizito Migiho kwiyambura ubuzima.

27d733b0-80f3-4c59-a39e-a7497a2ba862.jpg

Ku wa Gatanu ni bwo Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko ku wa 13 Gashyantare ku gicamunsi, inzego z’Umutekano zarushyikirije umuhanzi Kizito Mihigo wafatiwe mu Karere ka Nyaruguru, ashaka kwambuka mu buryo bunyuranyije n’amategeko ajya i Burundi.

Yahise afungwa, atangira gukurikiranwaho icyaha cyo kwambuka umupaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko agamije kujya kwifatanya n’imitwe y’iterabwoba irwanya Igihugu ndetse n’icyaha cya Ruswa.

Kizito yongeye gutabwa muri yombi nyuma y’uko Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye muri Nzeri 2018 iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yemeje ifungurwa ry’abagororwa 2140 barimo Kizito Mihigo na Victoire Ingabire Umuhoza, ku mbabazi za Perezida wa Repubulika.

Mu 2015 ni bwo Kizito yakatiwe gufungwa imyaka 10 nyuma yo guhamwa n’ibyaha birimo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, icyaha cy’ubugambanyi bwo kugiririra nabi ubutegetsi buriho ndetse n’icyaha cy’ubwoshye bwo kugiririra nabi Perezida wa Repubulika n’icyo gukora umugambi w’icyaha cy’ubwicanyi.

Imbabazi zitangwa na Perezida wa Repubulika zishobora gutangwa nta bisabwe kubahirizwa cyangwa hateganyijwe amabwiriza uwagiriwe imbabazi agomba gukurikiza. Iyo ayo mabwiriza adakurikijwe, imbabazi zivanwaho kandi igihano kikarangizwa.

Umuhanzi Kizito Mihigo yavutse kuwa gatandatu, tariki ya 25 Nyakanga 1981, i Kibeho, umwe mu Mirenge y’akarere ka Nyaruguru, mu yahoze ari perefegitura ya Gikongoro mu Ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda.

Ni umwana wa gatatu mu bana batandatu. Ababyeyi be Buguzi Augustin na Ilibagiza Placidie, bamureze mu bukristu gatulika. Mihigo afite imyaka icyenda yatangiye guhimba uturirimbo tw’abana, maze nyuma y’imyaka itanu, aza kuvamo umuhanzi w’indirimbo za Kiriziya Gaturika uzwi mu Rwanda.

Mu mwaka wa 1994 ise umubyara (Buguzi Augustin) yishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi. Kizito Mihigo avuga ko Jenoside yakorewe abatutsi iri mu byamuhaye inganzo y’ubutumwa aririmba.

Ku myaka 14, ubwo yigaga mu mwaka wa mbere wa Seminari Nto ya Karubanda i Butare, yahimbye indirimbo nyinshi ziririmbwa muri Kiliziya Gaturika mu Rwanda kugeza n’uyu munsi. Mu mwaka wa 2000, (ubwo yari afite imyaka 19), Kizito Mihigo yari afite indirimbo zirenga 200 za Missa.

Mu mwaka wa 2003 yagiye kwiga Muzika mu Burayi, maze mu kwezi kwa cyenda 2008, aza kubona impamyabumenyi DFE « Diplôme de Fin d’Etudes», mu ishuri rya Conservatoire de Musique de Paris.

Yigishije Muzika mu ishuri ryisumbuye « Institut provincial » ryo mu
Bubiligi, kuva mu mwaka wa 2008 kugeza muri 2010.

Kuva yagera ku mugabane w’u Burayi, uyu muhanzi yatangiye guhimba n’izindi ndirimbo zitari iza Kiriziya, ahubwo zitanga ubutumwa muri Societé cyane cyane mu banyarwanda.

Izagiye zimenyekana ni nka : TWANZE GUTOBERWA AMATEKA (Iyi yayihimbye ubwo abanyarwanda bibukaga ku nshuro ya 17 Jenoside yakorewe abatutsi muri mata 1994,), TURI ABANA B’URWANDA (Yayihimbiye Abanyarwanda baba hanze y’Igihugu), urugamba rwo kwibohora (Yayihimbye ku itariki ya 4 Nyakanga) cyangwa se IMBIMBURAKUBARUSHA, (Mu matora ya Perezida wa Repubulika muri 2003), ndetse n’INUMA (Indirimbo itanga ubutumwa bw’amahoro).

Ni umwe mu bantu bari bakunzwe n’abatari bake mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

34 Responses

  1. Umuhanzi Kizito Mihigo yapfuye
    Imana imwakire mubayo, umuryango we wihangane burya iyo umuntu apfuye ubuzima bwe bwo ku isi buba burangiye ,kandi niyo nzira ya twese .

  2. Umuhanzi Kizito Mihigo yapfuye
    Imana imwakire mubayo, umuryango we wihangane burya iyo umuntu apfuye ubuzima bwe bwo ku isi buba burangiye ,kandi niyo nzira ya twese .

  3. Umuhanzi Kizito Mihigo yapfuye
    Bavuge uko yiyahuye n’icyo yakoresheje, otherwise it’s hard to believe that it’s suicide or that he’s been killed.

  4. Umuhanzi Kizito Mihigo yapfuye
    Bavuge uko yiyahuye n’icyo yakoresheje, otherwise it’s hard to believe that it’s suicide or that he’s been killed.

  5. Umuhanzi Kizito Mihigo yapfuye
    Imana imihe ikiruhuko kidashira , amahitamwi
    Yumuntu aba gomba kwemera ingaruka zayo
    Zaba mbi cyangwa nziza.

  6. Umuhanzi Kizito Mihigo yapfuye
    Imana imihe ikiruhuko kidashira , amahitamwi
    Yumuntu aba gomba kwemera ingaruka zayo
    Zaba mbi cyangwa nziza.

  7. Umuhanzi Kizito Mihigo yapfuye
    Imana imwakire mu bayo kandi ibabarire rohoye icyo cyaha cyo kwiyahura niba ariko byagenze koko.

  8. Umuhanzi Kizito Mihigo yapfuye
    Imana imwakire mu bayo kandi ibabarire rohoye icyo cyaha cyo kwiyahura niba ariko byagenze koko.

  9. Umuhanzi Kizito Mihigo yapfuye
    Amafoto acicikana arerekana ibikomere ku mubiri! Kwiyahura kwe rero kurashidikanywa.

  10. Umuhanzi Kizito Mihigo yapfuye
    Amafoto acicikana arerekana ibikomere ku mubiri! Kwiyahura kwe rero kurashidikanywa.

  11. Umuhanzi Kizito Mihigo yapfuye
    Imana imwakiremubayo Ariko abamwishe harigihebibeshyako Bazica anyarwanda bashira nahabyara yarashe Biranga basher yishabanya durfur Biranga abayudaya barishwebiranga barigeshya igigizagera abuzukuru bazihirera

  12. Umuhanzi Kizito Mihigo yapfuye
    Imana imwakiremubayo Ariko abamwishe harigihebibeshyako Bazica anyarwanda bashira nahabyara yarashe Biranga basher yishabanya durfur Biranga abayudaya barishwebiranga barigeshya igigizagera abuzukuru bazihirera

  13. Umuhanzi Kizito Mihigo yapfuye
    Tubuze umuntu iyinkuru ibabaje imitima yabenshi umuryango wihangane kdi niba hari nuwaba yabigizemo uruhari mwihangane nawe niyonzira twese yabumunyabwenge cg injiji ntawuzigihe azamara kwisi

    Imana imuhe iruhuko ridashira imwakire mubayo

  14. Umuhanzi Kizito Mihigo yapfuye
    Tubuze umuntu iyinkuru ibabaje imitima yabenshi umuryango wihangane kdi niba hari nuwaba yabigizemo uruhari mwihangane nawe niyonzira twese yabumunyabwenge cg injiji ntawuzigihe azamara kwisi

    Imana imuhe iruhuko ridashira imwakire mubayo

  15. Umuhanzi Kizito Mihigo yapfuye
    yoooooh ntakundi ntanikindi navuga kuko sinavuga ngo Imana Imwakire kko Imana ntiyaryitaho kuko Umuntu wiyahuye uwo aba ari umwicanyi Imana ntiyamwakira

  16. Umuhanzi Kizito Mihigo yapfuye
    yoooooh ntakundi ntanikindi navuga kuko sinavuga ngo Imana Imwakire kko Imana ntiyaryitaho kuko Umuntu wiyahuye uwo aba ari umwicanyi Imana ntiyamwakira

  17. Umuhanzi Kizito Mihigo yapfuye
    Imana Ntiyamwakira yiyabuye yivukije ubuzima bwo kubaho ntakundi kko ufite Ibyo byiringiro nukiriwe

  18. Umuhanzi Kizito Mihigo yapfuye
    Imana Ntiyamwakira yiyabuye yivukije ubuzima bwo kubaho ntakundi kko ufite Ibyo byiringiro nukiriwe

  19. Umuhanzi Kizito Mihigo yapfuye
    urupfu niwomuryango ugan’imana nyirubuzima imana imubabarire aruhukire mumahoro

  20. Umuhanzi Kizito Mihigo yapfuye
    urupfu niwomuryango ugan’imana nyirubuzima imana imubabarire aruhukire mumahoro

Leave a Reply to Karekezi Jeanne Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *