Nitwa Emmanuel
Mfite imyaka 26 y’amavuko, ntuye mu ntara y’Iburengerazuba. Mfite ababyeyi bombi, batubyaye turi abana batatu, njye nkaba ndi imfura.
Mu rugo, ni njye wagize amahirwe mbona akazi, nkaba mpembwa 50,000 rwf ku kwezi. Murumuna na mushiki wanjye bo nta kintu binjiza gusa bagerageza gushaka aho bakorera amafaranga, bakahabona rimwe na rimwe ariko hari ubwo bamara n’icyumweru nta kazi.
Buri gihe mu rugo ni njye bategaho amakiriro, ikibura mu rugo cyose bakakimbaza ariko hari ubwo mbona baba bantesha umutwe. Ntabwo bampa agahenge pe! Bambwira ko badashobora kurya nabi kandi naragiriwe ubuntu nkabona akazi, bo barakabuze.
Aba bavandimwe ntibabura kumbwira ngo mbaguze ayo kugura imyenda, bikarangira ntayo banyishyuye, icyo gihe nkabura icyo ndenzaho.
Mu by’ukuri iyo ndebye amafaranga nkorera n’ayo umuryango unkonsoma (unsaba) mu gihe kingana n’ukwezi, nta na make nsigarana ngo byibuze mbe nakwigurira agapantaro, agashati cyangwa agakweto keza kandi bigaragara ko nta gahunda bafite yo kureka kunyunyuza.
Nkore iki?

8 Responses
Umuryango wanjye uhora unsaba ubufasha, nkabura icyo nisigariza
yewe ikigaragara nuko utari umwana mwiza,ese ningombwa ko ufasha umuryango ukaza gutabaza mubinyamakuru ewe abo muvukana baragowe

Nshuti nonese ko utaha mu rugo byagenda bite? barumuna bawe bakorere udushinga duto twajya tubafasha.

ihangane najyebyambayeho uzamamagare nkubwire uko nabijyenje 0781336917

uzamamagare nkubwire uko nabijyenje najye byambayeho