20250627_094407

Yezu ntiyanduza kaburimbo: Padiri Kayisabe abwira Leta yafunze insengero

Padiri Vidaste Kayisabe, Umunyamabanga Mukuru w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, yagaragaje impungenge z’Abepiskopi ku byemezo bya Leta bimaze iminsi bifatwa ku miryango ishingiye ku myemerere, harimo no gufunga insengero zitandukanye.

Mu butumwa bwatangajwe na Kinyamateka, Padiri Kayisabe yavuze ko hari kiliziya za paruwasi 22 zafunzwe mu bihe bishize ariko zimaze kuzuza ibisabwa ngo zongere gukora, nyamara kugeza ubu zitarafungurwa.

Yagize ati: “Wakwihangana se na ryari! Roho zacu zifite inzara zikeneye gufungurirwa.”

Yongeyeho ko abakirisitu bafite inyota y’ugusenga, asaba ko inzego zibishinzwe zatekereza ku byemezo bikomeje gufata isura yo gucecekesha imyemerere.

Ati: “Ntabwo Yezu yanduza kaburimbo. N’aho hantu hasirimutse tuzahasukura. Nibareke Yezu atambagizwe mu gihugu. Ni bwo buryo bwo guha umugisha n’igihugu.”

Agaruka ku ifungwa ry’agateganyo ry’ingoro ya Yezu Nyirimpuhwe, kimwe mu bice by’ingenzi mu myemerere ya Gikirisitu Gatolika mu Rwanda, Padiri Kayisabe yavuze ko gufunga ahantu nk’aho bigira ingaruka ku kwemera kw’abantu, ndetse bigabanya icyizere n’umutuzo w’umwuka abantu baboneraga mu gushingira ku Mana.

Yagize ati: “Gusenga bikiza byinshi, bifite akamaro kanini abantu batabasha kubona iyo bari hanze y’ukwemera, bizeye amaboko yabo gusa batareba ibirenze ibyongibyo.”

Padiri Vidaste Kayisabe yavuze ibi nyuma y’uko abayobozi b’amadini bakomeje gusaba ko haba ibiganiro birambuye hagati ya Leta n’amatorero, kugira ngo imyemerere n’ubwisanzure bwo gusenga bikomeze kubahirizwa, ariko hanabungabungwe umutekano n’inyungu rusange.

 

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

19 Responses

  1. izi mbwa z’abanyamadini nta soni zigura koko? nho yezu ntiyanduza kaburimbo? ayanduza se umuntu wapfuye akandagira muri kaburimbo gute? cg mugani ni cya kibumbano cy’umugwagasi w’umuzungu bashaka gutambaguza mu gihugu cyacu bagitera umwaku

    1. ariko se ko uza utukana , ibyo biragufasha iki koko ubwo urumva uruhutse mu mutwe ko utukanye koko . Mupfa iki no kuvuga neza ,

    2. Ariko urifata ugatuka abantu bose basenga Imana ngoharya ni mbwa uziko ur` imbwa warasaze wa ngegerawe warapfuye wankoziyibibi we

  2. wahora ibisambo gusa Njy nibaza impamvu badaterwa ipfunwe nu buhemu bwabo bwo kunyunyuza abanyarwanda ngo roho zikeneye guhembuka naho ni munyungu zabo baba bakingira urugero: umbwira ute ko aho kwa Yezu nyirimpuhwe kucya 1 cy ukwezi binjiza amaturo atari munsi ya miliyoni 80 abajya kuhasengera imvura ni zuba kubica ntacyo bivuze ku bapadiri, guhesha isakaramentu umwana aratura, umubyeyi wa batisimu, umubyeyi wo munda papa na mama, bikiyongeraho ko buri mwana asabwa igiseke ukagerekaho koherereza buri mu kirisitu ibahasha ngo yo gushyiramo ituro ryo gushimira Imana, gukora amasuku muri kiriziya cg ikirahure kimenetse cg gutunganya ubusitani bwa kiriziya abakirisitu bapangirwa uko bagomba kugabana ya mirimo kungeraho kwitanga kugirango ibisaba amafaranga akusanyirizwe mu matsinda runaka na za korari amwe kiriziya yakiriye ntakorwaho, kiriziya cg urusengero musabwa kwitanga ikibanza kikagurwa na bakirisitu kikubakwa na bakirisitu icyangombwa kikabikwa na diyoseze igitera umujinya uzi iyo hari uzahabwa ubupadiri ukuntu abakirisitu bikorezwa umutwaro wo gukorera ubukwe uwo mu padiri amake atabaye miliyoni 30 iyo paruwase irisobanura aya madini nareke gukomeza gusonga abanyarwanda byibura bagire impuhwe twe gukomeza gukorezwa urusyo rwa mpereza ku butunzi bwawe. abavuga ngo kiriziya yubatse amashuri na mavuriro ubutaka nibwo batanga nta faranga basohora hatagira ubimbeshya kd nubwo butaka ni ubwu Rwanda ni bwabucakura nubugome bakoresheje nabwiyandikishaho babunyaze abanyarwanda ntabwo baguze. nyamuneka ntimuntere amabuye kuko ngeze kuhababaje kuruta uzi ukuntu dutinya irimbi nu mubyeyi wawe apfuye ukamushyingura munzu ntawayisubiramo twarangiza za kiriziya turazisengeramo zishyinguye mo abapadiri.

  3. Ariko se muvandimwe , uyu mupadiri uramuziza iki? urumva kuza utukana aribyo bikuruhuye koko ? mwagiye muvuga neza koko . Imana ijye ibaha kwihangana no kumenya kutangiza abandi mu mvugo zanyu . Nukuri pe sibyiza

    1. ahubwo wowe warapfuye,upfukiranwe n ubupfapfa bwuje ubupfayongo n ubupfura buke,Abemera imana tugufashe nkashitani y amahembe 9,uwiteka dusenga abapfapfa nkawe batabona aribyo byishimo dufite agutsindire umutima mubi ufite,usobetse imyuka yashitani igamije koreka isi bityo wisange muri yorodani,mwizina rya yesu.tekereza inyungu uvana mukabari,mundaya no mungeso mbi zakubase zatumye ukunda satani ukanga imana n abantu.toka satani mwizina rya yesu

  4. umwuka uri muri aba batukana ntaho utaniye n’abafunze aho abantu bapfukamira IMANA y’amahoro.muzabimenya ubwo abera b’Imana bazazurwa mutagifite icyo mwakora ngo mukire umujinya uzaba uhari.

  5. ARIKO SE IBYO BYOSE MURABIVUGISHWA NIKI> URWO NI URWANGO MUFITYE KRIZIYA ZIKABA IMPUHWE MUFITIYE ABAKIRISTUUUUU SE? ARIKO MWAGIYE MUVUGA NEZA UBWO MU MUBIRI WANYU IMBERE MUBANA NIBI BINTU MUVUGA KOKO? MUGERAGEZE MWITEKEREZEHO PE ,

    GUTUKANA NTACYO BIMARA NTA NICYO BIKIZA PE , MUGERAGEZE MWIKEBUKE RWOSE .UMUPADIRI YAVUZE UKO YUMVA BYAKORWA NTABWO YIGEZE ATUKANA PE NTA NUBWO YIGEZE AGIRA UWO YIBASIRA . MUGIRE URUKUNDO

  6. Ese ni Yezu cg Yesu Imana Imuhe amahoro n’umugisha ukeneye gutambagira muri Kaburimbo cg bakeneye kongera gukama izo barangiye aho kuzikenura!

  7. Ariko muvandimwe ubabazwa ngo na miliyoni zitangwa ku cyumweru cya mbere cy,ukwezi ,niba ari nabyo,ko abayatanga ntacyo bicuza Kandi nihongera gufungurwa bashobora no kuzatanga n’arenze ayo ubwo urarushywa n,iki Koko? Kuki utababazwa n’ atangwa mu tubari no mu buraya niba ari impuhwe ufitiye abatuye Isi?Nk,uko bamwe bumva batuje ari uko bagiye kureba umupira wahuje amakipe y,iburayi bakagira icyo batanga kugira ngo bawurebe,ni nk,uko n,abandi bashobora kugira icyo bigomwa ,n’,ubwo nkeka ntawe ubihatirwa,igihe bagiye gusenga iyo bemera.Ese niba dushima services duhabwa n,abihayimana badufasha gusenga tugize icyo dutanga na bo kikabafasha bitwaye iki nk,uko n,abandi bungukira mubyo bakora?

    1. wowe uri gutukana ubwo c wungutse iki mubyo gutuka kwawe.Urigaragaje pe amashuri niba warayize yapfuye ubusa

  8. Birababaje kubona hafatwa ibyemezo byo gufunga Kiliziya n’insengero ngo ntizujuje ibisabwa, nyuma bigakorwa ariko ntizifungurwe. Ese buriya Leta ibona yihagije idakeneye amadini ayifasha mu guha Abayoboke bayo umurongo ngenderwaho cyane mu bijyanye n’imyitwarire? Harya ngo ikibazo nuko binjiza amafaranga? Ubu se urebye ibikorwa by’amadini mu gihugu usanga ntacyo bimaze ? (Amashuri, ibitaro, Hotels, ibigo by’imari, …)
    Hakenewe ibiganiro naho ubundi hari ibyemezo bibangamiye abanyarwanda, kandi muri Constitution havuga ko Umunyarwanda afite uburenganzira bwo kwisanzura agahitamo imyemerere imunogeye, none ndabona byarabaye ibindi.

  9. Ubwo se nkamwe gutukana bibafasha iki ,inama se mutanze ni iyihe? iyo ni imvugo y’umunyarwanda muzima koko, mubanze musubire kwiga ikinyabupfura n’imvugo iboneye,

  10. Abo bantu batukana ndetse bakavuga ibigambo bibi no gusebanya, icyo nabisabira ni ukujya babanza gusubiramo kabiri ibyo bashaka kubwira abandi mbere yo kubitangaza. Niba utumva ibintu icecekere. Ntiwashobora kurwanya icyo utazi. Ibitutsi bigaragaza uburere buke; Kandi Koko ngo ntawutanga icyo adafite. Ntiwategereza ko insina uzayisaruraho ibirayi cyangwa se ihene iguhe amagi. Mubihorere iby’Imana ntawe urwana nabyo.

  11. izo nsengero ko twabonye ibyazo muri jenoside ya 1994, mimushakr mukoze muzifunge tunigane Mobutu Sese seko kuri Retour a l’authentucite.
    Mu bihe byamahoro biba byazanywe nabatanze amaraso yabo, insengero ziba nyinshi naho mu mage abazijyagamo bakaba interahamwe

  12. Kizito Mihigo wahimbiye Kiriziya indirimbo zitabarika arihe, Rwigara Assinapoli Arihe? N’abandi. … None se izo Kiriziya ko zivugira insengero zafunzwe kuki zitavugiye aba maze kuvuga…. Jyewe mbona no gufunga insengero harimo ukuboko kw’Imana kuko ntacyo zikimaze…Yesu ati : “Ntabwo nemera ko inzu yanjye ihinduka indiri y’abambuzi”

  13. hihihihi wagirango klilkiziya niyo bahagarikiye insngero yonyine njye mfite ikibazo nshaka kubaza Nyakubahwa padiri “Ni ABANTU BANGAHE BAMAZE KURWARA ROHO ZABO KUBERA IZO HEKARU ZAKINZWE?” ” ESE BARWARIYE MU BIHE BITARO?”

Leave a Reply to Claude Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *